Euro2024: Ubudage bwakanze abakeba bunyagira Scotland

Ubudage bwatsinze Scotland mu mukino ufungura Euro 2024 ndetse bunatsindira imbere y’abafana babwo ibitego 5-1, ibi bikaba aribwo bwa mbere iyi kipe y’ubudage ibikoze, nukuvuga gutsinda ibitego Byinshi mu mukino ufungura irushanywa.

Uyu mukino wakinwe ku wa Gatanu, tariki ya 14 Kamena 2024, watangiye neza ku ruhande rw’u Budage kuko nyuma y’ibirori byo gufungura irushanwa, bwatangiye umukino neza ndetse mu minota ya mbere bubona igitego cyatsinzwe na Florian Wirtz ku wa 10 aherejwe umupira na Joshua Kimmich.

Umukino waje gukomeza arinako ubona ko ubudage buri hejuru maze igice cya mbere kirangira iyi kipe itsinze ibitego 3-0.

Mu give cya kabiri nabwo wabonaga ko Scotland ntakindi yashoboraga gukora ndetse yaje no gutsindwamo ibindi bitego 2, gusa nayo yabonye Igitego ariko nacyo cyitsinzwe na Antonio Rudiger usanzwe ukinira Real Madrid, ndetse birangira Ari ibitego 5-1.

Ubudage kandi bwahise bukomeza kwandika amateka yo kuba ariyo kipe yonyine imaze gutsinda imikino umunani ku mukino ufungura irushanwa rya Euro, ikurikiwe n’u Bufaransa bwatsinze itandatu.

Kugeza ubu u Budage bwahise buyobora Itsinda A, aho bwagize amanota atatu n’ibitego bine mu gihe bukurikiwe n’u Busuwisi burahura na Hungary ku wa none tariki ya 15 Kanama.

Indi mikino iteganyijwe ni Espagne irakira Croatia ndetse n’u Butaliyani burakina na Alban.

 

Popular