1. Dove Hotel ya ADEPR yakiriye inama yiga kw’iterambere ry’uburezi mu cyerekezo cya 20-50 gihuye n’intego za Leta y’u Rwanda

    Itorero ADEPR ryakiriye inama mpuzamahanga y’Umuryango wita ku burezi mu mashuri ya gikirisitu (Association of Christian Schools International: ACSI) mu cyerekezo 20-50 bibuje nuko na Leta y’u Rwanda yasizeho iki cyerekezo mu bijyanye n’iterambere ry’igihugu.

    Nkuko impande zombi zabivuze ko ari ibyishimo kuba iyi nama yicaye yiga kw’iterambere ry’uburezi mu mashuri ya Gikristo mu cyerekezo 20-50 bihuye n’icyerekezo cya Leta y’u Rwanda.

    Ni ukuvuga ko mu gihe ireme ry’uburezi ndetse n’imyigishirize byarusha kuba byiza mu mashuri ya Gikristo doreko ari nayo menshi mu gihugu byagira umumaro muri iki cyerekezo k’igihugu kuko abazakomezanya n’igihugu mu iterambere rizazanwa na 20-50 ni abari ku ntebe y’ishuri ubu.

    Iyi nama yitabiriwe n’impuguke mu by’uburezi baturutse mu bihugu 37 byo muri Afurika no hanze yayo.

    Iyi nama ibereye mu Rwanda ku nshuro ya mbere no muri Afurika ku nshuro ya kabiri, yatangiye kuri uyu wa 21 Kanama i Kigali muri Dove Hotel nyuma y’ibiganiro ADEPR yagiranye n’uyu muryango harebwa ibyavugururwa mu bigo by’amashuri by’iri torero ngo ireme ry’uburezi ritere imbere.

    Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ko yisunze uyu muryango mu gushaka abafatanyabikorwa mu burezi bityo ko inama nk’iyi ari urubuga rwo kungurana ibitekerezo ku bijyanye n’ireme ry’uburezi by’umwihariko mu mashuri ya gikirisitu.

    Ati “Natwe tuzayungukiramo. Ibi biganiro turimo biradufasha kubaka ireme ry’uburezi mu bigo byacu no gushimangira ko uburezi buzana impinduka twifuza. Ibigo byinshi mu Rwanda ni iby’amadini n’amatorero; biramutse bitanga uburezi bufite ireme, bikubakira ku ndagagaciro nzima, byakemura ikibazo usanga mu miryango. Iyi nama iradufasha gutekereza muri bya bigo dufite, umusanzu twatanga n’impinduka zikwiye kuzamo.”

    Ibiganiro muri iyi nama bizibanda ku kureba uko amadini n’amatorero yahuza imbaraga mu guteza imbere uburezi bukazaba bwarashinze imizi mu 2050.

    Umujyanama wa Minisitiri w’Uburezi mu bya tekiniki, Gatabazi Pascal, yavuze ko kuba icyerekezo cy’uyu muryango gihuye n’icy’u Rwanda aho mu 2050 rwifuza kuzaba rufite ubukungu buteye imbere, ari ukunganirana kwiza.

    Ati “Twemera ko amashuri y’abihayimana bayacunga neza kubera indangagaciro za gikirisitu. Ni ukunganirana kwiza niba binjiye no mu cyerekezo 2050. Twishimira ubufatanye bwa leta n’imiryango ishingiye ku myemerere, dukorana neza kandi baratwunganira mu gushinga no gucunga amashuri.”

    Uhereye mu 2007, buri myaka itanu uyu muryango uhurira mu nama nk’iyi, harebwa uko buri mwana yahabwa uburezi bufite ireme nk’uko Perezida wa ACSI ku rwego mpuzamahanga, Dr Larry Taylor yabigarutseho.

    Yavuze ko intumbero yabo ari ukubaka ahazaza heza h’umwana binyuze mu burezi bwubakiye ku nyigisho zubaka ubwami bw’Imana kugeza ubwo hari abazishimira umusaruro w’ubufatanye bw’amatorero muri urwo rwego.

    Umuryango Mpuzamahanga wita ku burezi mu mashuri ya gikirisitu umaze imyaka irenga 40 ushinzwe. Ufite intego yo gushyira ikibatsi mu mashuri ya gikirisitu no gufasha abarimu bayo hirya no hino ku isi kugira ngo bashobore gutanga ubumenyi busanzwe n’inyigisho zituma abo barera bahinduka abigishwa ba Yesu Kirisitu.

    INKURU BIJYANYE