Cristiano Ronaldo yahawe urw’amenyo Nyuma yo gutangaza ikipe izegukana Primier League

Rutahizamu w’ikirangirire ku isi mu mupira w’amaguru Cristiano Ronaldo yasetswe cyane ubwo yavugaga ko Arsenal ariyo kipe iraza kwegukana Igikombe cya Shampiyona mu gihugu cy’Ubwongereza.Uyu munsi ku cyumweru nibwo harakinywa umukino w’umunsi wa Nyuma muri Shampiyona y’igihugu y’ubwongereza, Aho ikipe ya Manchester City na Arsenal zigihanganiye iki gikombe, kuko Man City ya mbere irusha Arsenal ya kabiri amanota abiri gusa bivuze ko arsenal itsinze man city igatakaza arsenal yahita ifata umwanya wa mbere bityo ikegukana Igikombe.

Nubwo bimeze gutyo ariko, mu mboni z’abareba ruhago cyane, Arsenal ngo ntishobora gutwara iki gikombe cyane ko amateka agaragaza ko ntakipe ikunda gutakaza Igikombe ku munsi wanyuma Kandi yarawugezeho iyoboye urutonde, ndetse Kandi bagashingira kukuba Man City itapfa gutakaza umukino ku munsi wa Nyuma.

Nubwo babibona gutyo ariko, Cristiano Ronaldo ku munsi w’ejo we yatangaje akomeje ko Arsenal ariyo iraza kwegukana Igikombe cya Shampiyona nubwo abantu batari kuyiha amahirwe.

Aganira n’itangazamakuru ubwo yari yitabiriye umukino w’iteramakofi muri Arabia saudite, yavuze ko abizi neza ko ariyo iratwara Igikombe cya Shampiyona, Nyuma Y’uko abantu babonye ibi, ntibabifashe nkukuri ahubwo batekereje ko kubera urwango umuntu wabaye muri Man united yanga man city, ngo aribyo byaba byihishe inyuma y’aya magambo.

Nubwo bimeze gutya ariko, Amakuru aturuka I London aremeza ko imbere muri Arsenal ngo bafite ikizere cyo gutwara Igikombe cya Shampiyona baheruka mu myaka 20 ishize.

Cristiano yasetswe cyane Nyuma yo kuvuga ko arsenal ariyo iratwara premier league

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Fungura twandikirane!
1
Ukeneye ubufasha?
Scan the code
Muraho,
Tubafashe gute ?