Ikipe Y’igihugu y’U Rwanda y’abangavu batarengeje imyaka 19 muri Cricket, ntiyabashije kugera ku mukino wa nyuma, Nyuma yo gutsindwa na Nigeria muri 1/2.
Ni mu mukino wabaye kuri uyu wagatandatu tariki ya 28 Nzeri, 2024 ubera muri IPRC Kigali,
Muri uyu mukino ikipe yu Rwanda niyo yatsinze toss”Gutombora kubanza gukubita udupira(Batting) cyangwa kujugunya udupira (Bowling), Maze ruhitamo gutangira rujugunya udupira arinako rubuza Nigeria yari yatangiye ikubita udupira gushyiraho amanota menshi,
Igice cyambere cy’umukino kingana na overs 20 cyarangiye Nigeria ishyizeho amanota 126 abangavu b’U Rwanda bakaba bari basohoye abakinnyi 4 ba Nigeria (4 Wickets)
U Rwanda rwatangiye igice cya 2 rufite ihurizo rikomeye ryo gukuramo ikinyuranyo cy’amanota 126 cyashyizweho na Nigeria, gusa ntibyaboroheye kuko muri overs 18 n’udupira 4 Nigeria yari maze gusohora abakinnyi bose burwanda (All out), U Rwanda rukaba rwari rumaze gushyiraho amanota 64 gusa, Nigeria ikaba yatsinze uyu mukino ku cyinyuranyo cy’amanota 63.
Mu wundi mukino wa 1/2 wabereye kuri stade ya Gahanga ikipe y’Igihugu ya Zimbabwe yatsinze iya Uganda ku cyinyuranyo cy’amanota 75.
Umukino wanyuma ukazahuza ikipe y’igihugu ya Zimbabwe niya Nigeria kwi saa 13:50,Uyu mukino ukazabanzirizwa nuw’umwanya wa gatatu uzahuza ikipe y’igihugu y’U Rwanda niya Uganda, uyu mukino ukazaba kwi saa 09:30 Iyi mikino yose ikazabera kuri stade mpuzamahanga ya Gahanga,
Ikipe izegukana igikombe hagati ya Zimbabwe na Nigeria niyo izahagarira Africa mu gikombe cy’isi cy’abangavu batarengeje imyaka 19,
Iki gikombe cy’isi kikazabera muri Mareziya mu mwaka utaha wa 2025.