Claude Rwaka umutoza wa Rayon Sports WFC yagenewe ubutumwa bwuzuye urukundo na Madame we nyuma yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona

Claude Rwaka umutoza wa Rayon Sports Wfc akaba aheruka no kugirwa umutoza w’ikipe y’Igihugu amavubi Abari n’Abategarugori yegukanye igikombe cya shampiyona mu Rwanda arikumwe ni Ikipe ye ya Rayon Sport.

Uyu mutoza umaze kubaka izina rikomeye bigaherekezwa n’ibigwi arimo yandika birimo gutwara igikombe cya Shampiyona muri Ruhago y’Abagore Rwaka yamenyekanye cyane mubutoza ubwo yari umutoza wungirije Haringingo Francis muri  Rayon Sports (Gikundiro).

Muri ibi byishimo byo gutwara igikombe uyu mutoza yaje agaragiwe n’umuryango we, Madame we n’abana be babiri bafatikanya kwishimira iyi nsinzi ibi byaje gutuma umugore we amugenera ubutumwa bw’uje urukundo abinyujije kuri status yagize ati:” Toutes mes Felicitations cher”.

 

Popular