Chris Eazy ugiye gutaramira i Burayi hamenyekanye igihugu azabanza gutaramiramo

Umuhanzi w’umunyarwanda Chriss eazy nyuma yo kuzenguruka u Rwanda mu bitaramo bya iwacu muzika festival agiye gutaramira abanya Burayi.

Kubufatanye na sosiyete yitwa ‘Team Production’ izobereye mu gutegura ibitaramo by’abahanzi i Burayi, Chriss Eazy agiye gukora ibitaramo bizazenguruka ibihugu bitandukanye kuri uyu mugabane ku ikubitiro akaba azahera mu Bubiligi.

Uyu muhanzi nyarwanda (Chriss Eazy) yamaze kwemeza ko azatangirira mu Bubiligi ku wa 14 Ukuboza 2024 mbere y’uko yerekeza mu bindi bihugu nk’u Bufaransa, Pologne n’ahandi bakomeje ibiganiro.

Ni ibitaramo byemejwe ko bizaba nyuma y’ibiganiro yagiranye nabategura ibi birori i Burayi ubwe aherukayo mu minsi mike ishize  uyu muhanzi kandi bivugwa yanaboneyeho umwanya wo gusura umukunzi we usanzwe yiga muri Pologne.

Ni ibiganiro byarangijwe na Junior Giti usanzwe ari umujyanama w’uyu muhanzi uherutse ku Mugabane w’u Burayi mu minsi mike ishize aho yavuye arangizanyije n’ubuyobozi bwa Team Production igiye kubafasha gutegura ibi bitaramo.

Izindi nkuru wasoma: https://yawetv.com/fatakumavuta-yaregewe-ubushinjacyaha/

Ubwo yari i Burayi Junior Giti yagize ati “Kimwe nakubwira, Team Production hamwe na Franckpson ni bo bari kudutegurira ibitaramo byacu bizenguruka u Burayi, twe icyo dusabwa ni ukuzitabira kandi nkurikije ibyo bari kunyereka ndabona icyizere ko bizagenda neza.”

Uyu muhanzi azajya gutaramira i Burayi avuye muri Uganda aho afite ibitaramo binyuranye mu ntangiriro za Ugushyingo 2024.

Indirimbo uyu muhanzi aheruka gushyira hanze:https://youtu.be/3VLvD6KgS7A?si=jciF-p25f9SgDk3R

Popular