Ikipe Y’ingabo y’igihugu z’U Rwanda, APR FC yegukanye amanota atatu mu mikino wa mbere w’irushanywa rya CECAF KAGAME CUP 2024, ubwo yahuraga na Singida yo muri Tanzania Igitego kimwe ku busa ( 1-0).
APR FC yari yakoresheje Umunyezamu Pavelh Ndzila; Niyigena Clément, Nshimiyimana Yunusu, Byiringiro Gilbert na Kapiteni Niyomugabo Claude mu bwugarizi; Umunya-Ouganda, Taddeo Lwanga, Ruboneka Jean Bosco na Niyibizi Ramadhan mu kibuga hagati; mu gihe Dushimimana Olivier “Muzungu”, Mugisha Gilbert na Victor Mbaoma bari bayoboye ubusatirizi bw’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.
Ku munota wa 22 w’igice cya mbere nibwo Ku ishoti ryatewe na Niyibizi Rhamdan umuzamu akawukuramo ariko ntawukomeze, Victor Mbaoma yaje guhita atsinda Igitego cya mbere, maze ikipe ya APR FC Ikomeza kukirinda mpaka umukino urangiye.
APR FC Yaje no gukoresha abakinnyi bashya bayo mu gice cya kabiri Barimo Richmond Ramptey n’abandi gusa ntibagize Byinshi bagaragaza.
APR FC Ikaba ihise iyobora itsinda rya 3 iherereyemo n’amanota atatu Aho Sc Villa na El Merekeih zifite inota rimwe.
APR FC Kandi iragaruka mu kibuga kuwa gatanu ikina umukino wa kabiri na El Merekeih Aho iwutsinze yaba yizeye kuzakomeza muri kimwe cya kabiri.