Ku itariki ya 19 Ugushyingo 2024 nibwo umuhanzikazi ugezweho mu Rwanda, Bwiza Emerannce uzwi mu muziki nka Bwiza yasoye indirmbo yakoranye n’umunyabigwi mu muziki Nyarwanda, Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, Ayita Best Friend, ubu ikaba Imaze kurebwa n’abarenga miliyoni mu minsi itandatu gusa.
Ni indirimbo yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki nyarwanda, kubera ko amagambo ayigize yose agaruka ku rukundo rw’umusore n’umukobwa.
Uyu mukobwa usanzwe afashwa n’inzu ifasha abahanzi ya KIKAC, yayigezemo muri Nyakanga 2021 atsinze irushanwa rya ’The Next Diva Indi Mbuto competition season I 2021 aza kuhakorera indirimbo zirimo ’Ready, Soja na Monitor n’izindi zitandi zitandukanye.
Ni umukobwa watangiranye imbaraga, kuburyo mu gihe cy’imyaka ibiri gusa, yari amaze gushyira hanze Album ye ya mbere, ndetse ari no kwitegura gukora igitaramo cyo kumurika Album ye ya Kabiri kizaba muri Werurwe 2025.
Iyi ndirimbo Best Friend aherutse gushyira hanze yakoranye na The Ben, mu buryo bw’amajwi (Audio) yakozwe na Loader, ni mu gihe amashusho yafashwe akanatunganywa na John Elarts uri mu bakomeye mu Burundi, ikaba imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni ku rubuga rwa YouTube.
Bwiza Emerannce ni umwe mu bahanzikazi bahagaze neza muri iyi minsi kuko uretse iyi ndirimbo afite izindi nyinshi zigiye zitandukanye zakunzwe harimo niyo yaherukaga gusora yitwa Ahazaza.