bayern iri gutera indobani mu batoza, ubu igeze ku mutoza wamanuye ikipe

Bitunguranye ikipe ya Bayern Munich yo mu gihugu cy’ubudage yagaragaje ko yifuza Umutoza Vincent company usanzwe ari umutoza wa Burnely yamanutse mu cyiciro cya kabiri mu bwongereza Nyuma y’umwaka umwe izamutse.

Aya makuru dukesha ibinyamakuru nka Skysport n’ibindi bikomeye hariya I burayi, avuga ko Bayern Nyuma yo guterwa utwatsi n’abatoza bakomeye barimo Roberto de zerbi wa Brighton ndetse n’abandi benshi, ngo noneho amasomo yaba yayahanze umu legend wa Man-city utoza  Burnely.

Iyi kipe izatandukana na Thomas Tuchel usanzwe uyitoza, irifuza umutoza ukomeye wayifasha kongera kugarura igitinyiro mu budage dore ko mu myaka ibiri ishize, byagaragaye ko itagikanga Amakipe yo mu budage.

Benshi bacyumva iyi nkuru, batunguwe cyane, kuko uyu mutoza Vincent company si umutoza ukomeye ndetse ntana experience afite cyane ko ikipe imwe yatoje byarangiye anayimanuye mu kiciro cya kabiri,  gusa benshi bahuriza kukuba ngo  Bayern yizeye Vincent kubera ko yakoranye na Pep Guardiola usanzwe uzwiho ubuhanga mu mitoreze.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Fungura twandikirane!
1
Ukeneye ubufasha?
Scan the code
Muraho,
Tubafashe gute ?