Kuruyu wa Gatatu tariki ya 22 Gicurasi 2024 ikipe ya vision fc yari yakiriye ikipe ya As muhanga, wari umukino wabereye kuri sitade ya Mumena, utangira ku isaha ya saa 15:00 PM AS Muhanga yagiye muri uyu mukino nyuma yo kubona itike yari ifitwe na Espoir FC ariko ikaza guterwa mpaga.
Ikipe ya Vision FC yatsinze AS Muhanga ibitego 2-1 mu mukino ubanza w’imikino ya kamarampaka yo kujya mu cyiciro cya mbere.
Igice cya mbere cyatangiye ubona ikipe ya vision fc yariri kumbehe yayo yiharira umukino ikagera n’imbere y’izamu rya as muhanga ariko amahirwe yo gushyira murushundura akaba macye, arinako as muhanga igenda yishakisha byaje gutuma igice cya mbere kirangira Ari ibitego 2 bya vision fc kuri 1 cya muhanga.
Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya As muhanga ishaka kwishyura ariko amahirwe abamacye ntiyabasha kwishyura ibitego yari yatsinze mugice cya mbere arinako umukino waje kurangira vision fc yegukanye amanota 3 mu mukino ubanza w’imikino ya kamarampaka yo kujya mu cyiciro cya mbere.
Videos
Abakinnyi 11 Vision FC yabanje mu kibuga
Shyaka Regis GK
Nsengimana Richard C
Biraro Younius
Shimiye Laurent
Irambona Patrick
Ishimwe Fabrice
Nizeyimana Omar
Harerimana Jean Claude
Mutebi Rashid
Mbanjineza Radjabu
Akeeni Choi Garang
Abakinnyi 11 Muhanga FC yabanje mu kibuga
Micomyiza Jules Yankis GK
Niyonkuru Aman
Abumuremyi
Gihozo Chaste C
Kubwimana Olivier
Iradukunda Siradji
Omirambe Brian Junior
Ineza Janvier
Nizeyimana Abdu
Aksante Lulihoshi Dieu Merci
Iyamuremyi Christian
Undi mukino wabereye i Shyorongi, ikipe ya Rutsiro FC yanganyije na Intare FC ubusa ku busa.
Indi mikino y’umunsi wa kabiri izaba tariki 25 Gicurasi 2024, Vision FC yakira Intare FC na AS Muhanga yakire Rutsiro FC.