Ikipe ya AS Kigali yaguye miswi n’ APR FC Iyibuza kwegukana igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda (Primus National League) cya 2023-2024 yari yaje yiteguye kucyishimira.
Kuri uyu wa Mbere saa cyenda kuri Kigali PelĂ© Stadium ikipe ya AS Kigali yari yakiriye APR FC,Wari umukino w’ikirarane cyo ku munsi wa 26 utari warabereye igihe bitewe nuko ikipe ya APR FC yari yagize ibyago ipfusha uwari umutoza wongerera imbaraga abakinnyi Dr Adel Zrane.
Mbere y’uko uyu mukino unatangira habanje gufatwa umunota wo kwibuka uyu mutoza wakomokaga mu gihugu cya Tunisia.
Abakinnyi 11 ba AS Kigali babanje mu kibuga:
Hakizimana Adolphe
Bishira Latif
Ndayishimiye Thierry
Ishimwe Saleh
Ntirushwa Aime
Rucogoza Iliassa
Ebene Kevin
Felix Kone
Ishimwe Fiston
Erisa Ssekisambu
Shabani Hussein Tchabalala
Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga:
Pavelh Ndzila
Fitina Omborenga
Nshimiyimana Yunussu
Ishimwe Christian
Niyigena Clement
Nshimirimana Ismael Pitchou
Taddeo Lwanga
Ruboneka Bosco
Kwitonda Alain
Victor Mbaoma
Mugisha Gilbert
Video
Umusifuzi yatangije umukino ubona stade yambaye ubusa ariko Uko iminota yagenda yiyongera abafana ba APR FC binjiraga muri sitade ni na ko n’abakinnyi bayo batangiye kugerageza uburyo imbere y’izamu nk’aho Kwitonda Allain Bacca yahaye umupira mwiza Victor Mbaoma bari imbere y’izamu, gusa atinda kuwutera wifatirwa n’umunyezamu.
Ku munota wa 11 AS Kigali nayo yagerageje uburyo imbere y’izamu ku ishoti ryarekuwe na Felix Kone, gusa umupira ushyirwa muri koroneri. Nyuma y’iminota 2 gusa iyi kipe y’Abanyamujyi yahise ifungura amazamu ku gitego cya Ishimwe Fiston ahawe umupira na Felix Kone.
APR FC nayo yahise ikanguka ishaka igitego cyo kwishyura maze ku munota wa 15 ihita ikibona gitsinzwe na Alain Bacca nyuma yuko ba myugariro ba AS Kigali n’umunyezamu wayo Hakizimana Adolphe batinze gukoraho umupira kandi byashobokaga.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi akinganya igitego 1-1.
Mu gice cya kabiri n’ubundi AS Kigali yaje ikomeza gukina neza gusa gutereka mu nshundura bikaba ingorabahizi ku bakinnyi barimo Tchabalala na Ishimwe Fiston babonaga uburyo.
Ku munota wa 61 rutahizamu wa APR FC, Victor Mbaoma yahise abakosora atsinda igitego cya 2 ku mupira yarahawe na Ruboneka Jean Bosco.
Ku munota wa 90+2 Benedata Janvier wari winjiye mu kibuga asimbuye yaje gutsinda igitego cya 2 cya AS Kigali bituma n’umukino urangira amakipe yombi anganyije ibitego 2-2.
Kunganya uyu mukino byatumye ibirori byo kwegukana igikombe cya shampiyona kuri APR FC bisubikwa kubera ko iyo iwutsinda mu mibare byari kuba birangiye ikacyegukana hakibura imikino 4.
Kuri ubu Nyamukandagira mukibuga cyikasa imitutu yakomeje kuba ku mwanya wa mbere n’amanota 60 aho irusha amanota 12 ikipe ya Rayon Sports iyikurikiye.
Amafoto ducyesha Igihe.com