1. AS Kigali WFC yegukanye Igikombe cyo kwizihiza Umunsi w’Umugore (Amafoto)

    Uyu mukino wabaye ku wa Gatanu, tariki 15 Werurwe 2024 kuri Stade ya Muhanga, aho aka karere kizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore usanzwe wizihizwa ku wa 8 Werurwe buri mwaka.


    Umukino warangiye AS Kigali WFC itsinze Inyemera WFC ibitego 3-0, yegukana Igikombe cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.
    Muri ibi birori kandi abatishoboye bahawe inka, abafite ubumuga bahabwa amagare bakoresha, abandi bahabwa ibitenge ndetse na matola.

    AS Kigali yatangiye umukino neza ndetse itangirana igitego yabonye ku munota wa kane gusa gitsinzwe na Ukwinkunda Jeannette.
    Mu minota 25, ikipe ya inyemera wfc yakomeje gusatira cyane ari nako yiharira umupira ishaka kwishyura igitego ariko kugera imbere y’izamu bikayigora.


    Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, Inyemera yabuze amahirwe yo gutsinda igitego cyo kwishyura, ku mupira wari utewe na Dukuzumuremyi Marie Claire, umunyezamu Ndakimana Angeline awukuramo, igice cya mbere cyirangira AS Kigali WFC itsinze Inyemera WFC igitego 1-0. Ni umukino wagabanyijwe iminota kuko yari 35 kuri buri gice.


    Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga kumpande zombi ikipe ya As Kigali wfc irasatira cyane ariko Inyemera ikihagararaho.
    Ku munota wa 45, AS Kigali yakoze impinduka, Usanase Zawadi asimburwa na Mutuyemariya Florentine.
    Ku munota wa 55, Mutuyemariya wari winjiye mu kibuga yazamukanye umupira neza awuhindura kwa Niyomungeri Peace Olga, atsinda igitego cya kabiri.


    Ku munota wa 59 ikipe ya AS Kigali wfc yatsinze igitego cya Gatatu,umukino warangiye AS Kigali WFC yatsinze Inyemera WFC ibitego 3-0, yegukana Igikombe cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore cyakinwaga ku nshuro ya mbere.

    Amafoto

    INKURU BIJYANYE

Fungura twandikirane!
1
Ukeneye ubufasha?
Scan the code
Muraho,
Tubafashe gute ?