AS Kigali WFC yatsinze Nasho ibitego 10 Rayon sport itsinda 1 mu gikombe cy’Amahoro

Ikipe ya As Kigali y’Abagore yatsinze nasho ibitego 10-0 mukino ubanza wa ¼ w’iri rushanwa riza ku mwanya wa kabiri mu gihugu, itera intambwe igana muri ½ cy’igikombe cy’Amahoro.
Nimugihe kandi mucyeba wayo bahanganye Rayon sport wfc nayo yatsindaga APAER WFC igitego 1-0 cyatsinzwe na Mukandayisenga Jeannine uzwi ku izina rya Kaboyi.
As Kigali yagiye gukina uyu mukino mu gihe hari amakuru yavugaga ko ishobora kutawitabira igaterwa mpaga. Ni nyuma yo kumara iminsi ine idakora imyitozo kubera ibirarane by’amezi ane abakinnyi n’abatoza bavuga ko bishyuza ubuyobozi.
ntabwo twabahembye. Bakinnye, batsinze. Ubuzima ni ubusanzwe tuzakomeza twitegure indi mikino. Hari ubwo biba ngombwa ko badakora imyitozo ariko ntabwo hari hashize igihe kinini badakora”.
Twizeyeyezu yatangaje ko kugeza ubu Umujyi wa Kigali umaze kubaha miliyoni 90 Frw usanzwe ubaha muri shampiyona ndetse n’izindi 70 Frw babahaye basohotse hanze y’u Rwanda ariko ko acyizeye ko bashobora kuzabaha ayandi.
Ati: “Mutegereze murebe ibizakurikira, abakinnyi bacu turaganira ahubwo hari inkuru ziza tutavuganye nta kibazo gihari. Mfite icyizere ko Umujyi uzaduha amafaranga kuko twarabandikiye kandi ntabwo bari baduhakanira”.
Ibi akaba abivuze nyuma yaho Urujeni Martine, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage avuga ko amafaranga bagombaga guha amakipe bafasha bayabahaye byarangiye.
Umukino APAER WFC yari yakiriyemo Rayon sport wfc watangiye ucyerereweho iminota 26 kubera Ambulance yaritaraza.

Scan the code