Mu gihe Musanze FC na Rayon Sports zatsindwa imikino yazo ejo ku wa Gatandatu, byaba bisobanuye ko APR FC yatwara Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya gatanu yikurikiranya, mu gihe yaba ishoboye gutsinda Muhazi United ku Cyumweru mu mukino izakirira kuri Kigali Pelé Stadium.
Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda yongeye gusubukurwa nyuma y’ibyumweru bibiri idakinwa kubera imikino mpuzamahanga y’ibihugu, aho mubyitezwe harimo kuba APR FC yatwara Igikombe cya champiyona 2023/2024, ndetse n’ihangana rikomeye mu makipe arwana no kutamanuka.

Umwe mu mikino ikomeye kandi itegerejwe cyane mu mpera z’iki cyumweru uzahuza Mukura Victory Sports na Rayon Sports ejo ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Werurwe, kuri Stade ya Huye.
Umukino wa MUKURA VS na RAYON SPORT ni umukino uzahuza amakipe akomeye akomoka mu Majyepfo, ni umukino udafite ikintu cyihariye gikomeye kuko amakipe yombi yizeye gusoreza mu myanya ine ya mbere, Gusa, buri kipe izaharanira kurwana ku ishema ryayo, by’umwihariko Rayon Sports iri kumwanya wa kabiri irusha inota rimwe Musanze FC ya gatatu, ndetse gutsindwa kwayo bizaba bisobanuye guhesha APR FC igikombe hakiri kare.