Amavubi yandagaje Madagascar imbere y’abafana bayo.(Amafoto)

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yatsidiye iya Madagascar iwayo ibitego 2-0, mu mukino wa kabiri wa gicuti mu yo kwitegura gukomeza gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026.

Umukino watangiranye imbaraga ku ruhande rwa Madagascar yariri murugo yasatiraga izamu ry’Amavubi kubera ahanini amakosa yakorwaga na ba myugariro .

Iminota 20 yose yarangiye Ikipe y’u Rwanda itarabasha kugera imbere y’izamu ngo ireme uburyo bwavamo igitego.

Igice cya mbere kigeze hagati nibwo Amavubi yageze imbere y’izamu bwa mbere kuri coup-franc yatewe na Hakim Sahabo wayishyize mu rubuga rw’amahina ariko Mugisha Gilbert na Nshuti Innocent bananirwa kugira icyo bawumaza.

ku munota wa 25 Mugisha Gilbert yatsinze igitego cyambere kumupira mwiza yarahawe na Muhire Kevin.

Mu mpera z’iki gice Nshuti Innocent yahushije ikindi gitego ubwo yaherezwaga umupira na Fitina Omborenga ariko ananirwa kuwushyira mu izamu umunyezamu Téva Gardies arawumutanga.

Abakinnyi bagiye mu karuhuko u Rwanda ruyoboye umukino ku gitego 1-0, ndetse mu ntangiriro z’igice cya kabiri umutoza Torsten Frank Spittler akora impinduka akuramo Hakim Sahabo ashyiramo Rubanguka Steve.

Ku munota wa 78 Gitego Arthur yari yamaze gusimbura Nshuti Innocent ndetse anahusha igitego amaze guhabwa umupira na Muhire Kevin. Byaketswe ko habayemo koruneri ariko umusifuzi yemeza ko ari ugutereka imbere y’izamu.

Ku munota wa 89 Amavubi yabonye igitego cyiza gitsinzwe na Djihad Bizimana wakinnye neza uyu mukino ku ishoti rikomeye yarekuye amaze gukorana akazi keza na Biramahire Abedy, umukino urangira  gutyo ari ibitego 2 by’ U Rwanda kubusa bwa Madagascar.

Iyi ntsinzi irafasha cyane Amavubi kwinjira neza mu myitozo yo kuzakina imikino y’umunsi wa gatatu n’uwa kane mu yo gushaka itike yo kuzajya mu Gikombe cy’Isi cya 2026, aho ruzakina na Bénin ndetse na Lesotho muri Kamena 2024.

Kugeza ubu ruyoboye itsinda kuko rwitwaye neza ku mukino ibiri yabanje harimo uwa Afurika y’Epfo rwatsinze 2-0 n’uwa Zimbabwe rwanganyije 0-0.

Scan the code