Amashimwe y’muhanzi Ronnie K winjiye muri Muzika akacyirwa neza

Uyu musore ukuri muto Amazina yiswe n’Ababyeyi ni  Gahizi Ronnie akaba yaravukiye mu Ntara y’Uburasirazuba akarere ka Nyagatare avukana n’abana bane akaba uwa 2 muri bo ubu yinjiye mu Muziki yakirwa neza nyuma yo gusohora indirimbo muburyo bw’amajwi ndetse na mashusho yise Mfasha.

Mukiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Yawe Tv yagaragaje ko yishimiye uko yakiriwe n’abakunzi ba muzika cyane ko byari ubwa mbere yinjiye muri iki kibuga yagize ati: ” iyi ndirimbo niyambere nkoze ari nacyo abantu bari gutangarira ngo indirimbo zambere zikunze kuba zitandukanye nayo

Yagarutse kandi kukuba atarabona abareberera inyungu ze mu muziki ( Management ) kurubu akaba yigenga ariko afite ikizere ko iyi ndirimbo ye yamuha amahirwe yo kubona abamureberera bishingiye kuburyo yakiriwe.

Mfasha ni indirimbo uyu musore yanditse ambwira umukobwa kumworohereza bitewe nuko abakobwa batajya bafata iyambere ngo babwire umuhungu ko bamukunda ariko babona ko twabakunze bityo nkamusaba ko yamfasha kuko nubundi hari ibyo yabonaga nkora bidasanzwe yashingiraho akabona ko namusariye nkifuza ko yamfasha akanyereke basi ko byavamo ubundi bintere gutinyuka.

Akomeza avuga ko gutangira kuririmba indirimbo zisanzwe bakunze kwita indirimbo zisi byamugoye cyane kuberako avuka mu mu ryango waba pastor kuko bumva ko ubaye ikirara ugiye mu biyobyabwenge etc.

Uyu musore yatangaje ko yifuza kugera kure hashoboka muri aya magambo: ” Intumbero yanjye rero ni ugukora ibintu byinshi muri iki gihugu kandi birashoboka cyane icyo umuntu yirinda ni ugucika intege iyo ukoze cyane ukagira discipline ntacya kubuza kugerayo. Icyo nsaba abakunda umuziki nuko bamfasha bakumva imiririmbire yanjye bakabikunda bakambwira ibyo nkosora kuko impano yo ndayifite irenze. Icyo nizeza umuntu wese waba waranteze amatwi nuko ntagihe azumva ikintu kibi, mfite ama project menshi muri studio atandukanye kandi naba producer bazwi bakomeye mu Rwanda, Banyitege ko naje kandi ntagusubira inyuma kuko ntacyo nje mumuzik ntazi ari imbogamizi ndazizi nagize amahirwe yo kuganira nabamwe mubabitangiye mbere yanjye bambwira buri kintu kabisa ntagishya niteze cyanca intege ngo ndeke umuziki kuko nanyuma yuko mbikora biri professional nka kazi ndabikunda”.

ushaka kumva iyi ndirombo yose Mfasha by Ronnie k: https://youtu.be/xEXsA2avgoE?si=rtgCM89vb40Ce_OC

 

 

Popular