Amagaju FC yatsinze Police FC igitego 1-0 mu mukino wabanjirije indi y’Umunsi wa 11 wa Shampiyona, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Uyu mukino watangiye ugenda gake cyane byatumaga utaryoha kubera ko wakinirwaga cyane mu kibuga hagati.
Mu minota 30, Police FC yatangiye gusatira ariko Ani Elijah na Mugisha Didier ntibabonane neza, mu gihe babaga bageze imbere y’izamu.
Ku munota wa 33, Amagaju FC yazamutse yihuta Issah Yakubu ategera mu rubuga rw’amahina Useni Kiza Seraphin ariko umusifuzi Mulindangabo Moise avuga ko yigwishije ndetse anamuha ikarita y’umuhondo.
Ku munota wa 40, Ani Elijah, yahushije uburyo bukomeye bw’igitego, ku mupira yahawe na Nsabimana Eric uzwi nka Zidane ariko uyu Munya-Nigeria atera agapira gato.
Igice cya Mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Police FC yatangiranye igice cya kabiri impinduka, Allan Kateregga asimburwa na rutahizamu Peter Agblevor.
Muri iki gice kandi imvura yaguye bityo byatumaga amakipe yombi atangira gukina imipira miremire.
Ku munota wa 65, umukino watangiye gushyuha cyane ko amakipe yombi yasatiranaga ashaka igitego.
Amagaju FC yazamutse yihuta Iradukunda Daniel ahindura umupira mwiza imbere y’izamu, usanga Kiza Seraphin ahindukira neza atsinda igitego cya mbere, ku munota wa 69.
Ikipe ya Polisi y’Igihugu yatangiye gusatira cyane ariko abarimo Iradukunda Simeon na Elijah ntibabyaze umusaruro amahirwe babonaga.
Iyi kipe yakomeje gusatira bikomeye ishaka igitego cyo kwishyura ariko kirabura.
Umukino warangiye Amagaju FC yatsinze Police FC igitego 1-0. Ikipe y’i Nyamagabe yafashe umwanya wa gatandatu n’amanota 15, aho irushwa atatu na Police FC ya gatatu.