1. Alex Dusabe na Arsene Tuyi mubo Christian Irimbere yatumiye mu giterne cye cya mbere Ndi Hano worship concert

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Christian Irimbere, yatumiye abarimo Alexis Dusabe, Christophe na Arsène Tuyi mu gitaramo gikomeye agiye gukorera mu Mujyi wa Kigali.

    Ni igitaramo yise “Ndi Hano Worship Concert” giteganyijwe ku itariki 10 Nzeri 2023 kizabera kuri Christian Life Assembly [CLA] i Nyarutarama.

    Ni cyo gitaramo cya mbere Christian Irimbere agiye gukora nyuma y’imyaka irindwi atangiye umuziki nk’umuhanzi wigenga.

    Christian Irimbere uri mu baririmbyi bagezweho mu muziki wo guhimbaza Imana avuga ko yamaze gushyira ku murongo ibizakenerwa muri iki gitaramo yifuje guhuriramo n’abandi baramyi ndetse n’abakunda ibihangano bye bari hirya no hino.

    Alexis Dusabe uzifatanya na Christian Irimbere aherutse gukora igitaramo cy’amateka ‘East African Gospel Festival’ cyabaye ku wa 21 Gicurasi 2023 yatumiyemo Apôtre Apollinaire w’i Burundi, David Nduwimana wo muri Australia, Aimé Uwimana na Prosper Nkomezi.

    Iki gitaramo gishya agiye kugaragaramo cyitiriwe indirimbo ya Chritstian Irimbere “Ndi Hano” imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni imwe ku rubuga rwa YouTube.

    Alexis Dusabe yishimirwa na benshi binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Umuyoboro’, ‘Mfite umukunzi’, ‘Umwami Yesu’, ‘Ninde wamvuguruza’, n’izindi nyinshi.

    Igitaramo yatumiwemo, azagihuriramo na Tuyiringire Arsène [Tuyi], usengera hamwe na Irimbere mu Itorero rya Evangelical Restoration Church (ERC) ndetse babana mu itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana.

    Arsène Tuyi agiye azwi mu ndirimbo zirimo “Umujyi w’amashimwe” na “Icyaremwe Gishya”, yanitiriye album ze zakunzwe.

    Abandi bahanzi batumiwe muri iki gitaramo barimo Ndayishimiye Christophe, na we ufite ibihangano bihembura imitima.

    Christian Irimbere yakoze indirimbo zitandukanye zirimo izamuzamuriye igikundiro nka “Ni umugabo”, “Obrigado” ,“Ndi hano”, “Ndashikamye” “Ntuhemuka” na “Ni Yesu” yashyize hanze mu minsi mike ishize.

    Uyu mugabo usengera muri Evangelical Restoration Church i Masoro, yatangiye gukora umuziki nk’umuhanzi wigenga mu buryo bw’umwuga mu 2016.

    Kuri ubu ararimbanyije n’imyiteguro y’igitaramo cye ndetse yiteguye kuzafatanya n’abazacyitabira kuramya byuzuye.

    Kwinjira muri “Ndi Hano Worship Concert” ni 5000Frw mu myanya isanzwe, 10.000 Frw mu y’icyubahiro mu gihe abazashyigikira uyu muhanzi no gutera inkunga ivugabutumwa akora bazatanga 50.000 Frw.

    INKURU BIJYANYE