Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yisanze mu itsinda D mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 kizakinirwa, tombola yabereye muri Africa y’epfo uyu munsi.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatomboye kujya mu itsinda D aho irikumwe n’ikipe y’igihugu ya Benin, iya Libya ndetse n’iya Nigeria.
Amavubi yisanze ari kumwe na Nigeria ndetse na Benin nyuma yuko n’ubundi bari mu itsinda rimwe mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.
Amavubi azakina iyi imikino nyuma yuko amaze iminsi yitwara neza mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 dore ko kugeza ubu ariyo iyoboye itsinda C arimo.
Iyi mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco izatangira gukinwa mu kwezi kwa 9 uyu mwaka aho amakipe 2 ya mbere mu matsinda 12 ariyo azabona itike.