Sabin washimagije Umugore we, yagarutse mu buryo budasanzwe

Umunyamakuru Munyengabe Murungi Sabin wa ISIMBI TV yongeye gukora ikiganiro Nyuma y’igihe Kitari gito, agaragara mu buryo budasanzwe Inshuti ze zirishima abanzi be barajiginywa.

Ni Mu kiganiro cyatambutse ku ISIMBI TV mu masaha ya Saa yine z’igitondo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19/10/2024, Aho Sabin wari umaze igihe kirenga amezi abiri atagaragara Nyuma yo kuvugwaho ubusambanyi ngo bwatumye avunika ubwo yahungaga abamubona, arinabyo byatumye amara igihe kinini adakora.

Ni Kiganiro yagiye yirinda kuvugamo amazina y’abantu runaka ku mpamvu we avuga ko Ari ukwirinda amatiku, gusa yumvikanye ari kunenga abantu bamwe na bamwe gusa kubera imvugo izimije ntibyatumaga abamukurikira bamenya ibyaribyo.

Muri iki kiganiro Kandi yumvikanye ashima bamwe mu bamubaye Hafi mu bihe bigoye yari amazemo igihe. Bamwe mubo yibanzeho ni Umugore we avuga ko yamubaye Hafi mu buryo bushoboka.

Muri macye ni ikiganiro yakoze asa nk’ugaragaza ko yagarutse dore ko yirinze mu kwinjira mubyo we yitaga amatiku ngo kuko adashaka kuyagarukaho.

Murungi Sabin, agarutse Nyuma Y’uko yavuzweho ubusambanyi bivugwa ko yakoranye n’umugore uzwi nka NGWINONDEBE, n’ubwo kugeza uyu munsi  nta kuri kwabyo 100% guhari.

Hari Hashize igihe Kuri ISIMBI TV hadatambukaho ikiganiro dore ko hari Hashize ibyumweru birenga bitatu, ni ibiganiro byakorwaga na Tidjala Kabendela wari wasigariyeho Sabin gusa Nyuma byavuzwe ko nawe baje gushwana dore ko havuzwe byinshi birimo no kuba ngo Sabin yaba yari yarahunze igihugu nka Mugenzi we YAGO.

Iki kiganiro cyakunzwe cyane n’abakunzi ba Sabin, dore ko abarenga ibihumbi 13 bari bamaze kukireba mu isaha imwe.

Sabin yagiye avugwa mu bibazo n’abantu benshii batandukanye

Popular