Uretse gutwara Igikombe, Real Madrid yanditse amateka atazandikwa n’indi kipe yose

Ku mugoroba washize tariki ya mbere, Kanama 2024 nibwo ikipe ya Real Madrid yegukanaga Igikombe cya 15 cya Champions league itsinze Brussia Dortmund ibitego 2-0, ni umukino ikipe ya Brussia Dortmund yitwayemo neza mu kibuga gusa ntiyashobora gutsinda umukino ahubwo real Madrid ibyaza amahirwe uburyo yabonye maze Vinicius Junior na Calvajal bayifasha kwegukana iki gikombe

Ibyo ushobora kumenya nuko bwa mbere mu mateka, aribwo  Real Madrid yari itwaye Champions League idatsinzwe umukino n’umwe.

Kenshi abantu bakunze kujya bagaruka kukuba Real Madrid itwara Ibikombe Byinshi  ngo kuko ifashwa n’abasifuzi ndetse n’abandi bayobozi batandukanye bayobora umupira w’amaguru ku isi. Hari ubwo Real yatwaraga igikombe abantu bayikemanga, gusa uyu mwaka wo wari wihariye kuko ntakipe n’imwe yabashije kuyitsinda.

Real Madrid Kandi itwaye iki gikombe cya 15 abantu aribwo abantu bafite impungenge z’umwaka utaha kuko aribwo  babona izaba ikomeye cyane kuko biravugwa ko yamaze kumvikana na Mbape.

Fungura twandikirane!
1
Ukeneye ubufasha?
Scan the code
Muraho,
Tubafashe gute ?